Home INKURU ZIHERUKA Big Mining company LTD barishimira ko babonye icyangombwa kibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Big Mining company LTD barishimira ko babonye icyangombwa kibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

by Nsabimana Jean Claude
4 comments

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ni urwego rugenda rutera imbere mu Gihugu cyacu ari nako rurushaho kugira uruhare mu bukungu bwacyo bitewe n’amafaranga rwinjiza aturuka ku mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga,Big mining company LTD ni imwe muri sosiyete z”ubucuruzi ikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ayo mu bwoko bwa Gasegereti na coltan,ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2014 ariko bahabwa uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri nyakanga 2020 nyuma yo gukora ubushakashatsi.

Byukusenge Prudence ni umukozi muri Big mining company avuga ko akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kamugiriye akamaro kuko mu myaka igera kuri ine amaze muri iyo company yabashije kwiyubakira inzu kandi ahantu heza ku muhamda.

ati”Maze imyaka igera kuri ine nkorera Big mining ariko maze kugera ku iterambere rishimishije mbikesha aka kazi ko gucukura amabuye y’agaciro kuko niyubakiye inzu nziza ku muhanda nyikuye ku mushahara nkura hano,ureste nanjye kandi na bagenzi banjye nabo nuko kuko bamaze kugera kuri byinshi babikesha aka kazi,muri make tumeze neza”

Abakozi ba Big mining bari mu kazi k’ubucukuzi

Yongeraho ko uretse ba kavukire baho Company ikorera hari n’abandi bakozi baturutse hirya no hino ndetse kuri ubu bimuye n’imiryango yabo.

Umuyobozi mukuru wa Big mining company Bwana Hubakimana Thomas avuga ko bashimira Leta by’umwihariko Ikigo cya Mine, petrole na gaz ku cyizere babagiriye bakabaha icyangombwa kibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Umuyobozi mukuru wa Big mining company Bwana Hubakimana Thomas

Ati”turashimira Ikigo cya Mine, petrole na gaz ku cyizere batugiriye,ubu natwe tugiye gukora akazi kacu neza kandi tunubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,dufite abakozi bahagije kandi babishoboye bityo twizeye kubona umusaruro ushimishije uzaduteza imbere ndetse tukagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Bwana Hubakimana avuga ko abakozi bose baba bafite ibibarinda impanuka mu gihe bari mu kazi,kandi ko bafite n’ubwishingizi mu gihe hagira uwagira impanuka ikomeye bigasaba ko ajyanwa kwa muganga.

Hari aho biba ngombwa ko bifashisha imashini
Ibikoresho bibafasha mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Big mining Company ifite abakozi bagera ku 120 ubariyemo n’abacukura amabuye y’agaciro,bakaba kandi banagira uruhare muri gahunda za Leta aho bamaze kwishyurira imiryango igera kuri 19 itishoboye yo mu tugali twa Mpanda na Nyakabuye two mu murenge wa Byimana.

Mu rwego rwo kunoza ibijyanye n’ubushakashatsi, ubucukuzi, ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro na kariyeri, Leta y’u Rwanda yashyizeho Itegeko n° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Related Articles

4 comments

Mukiza justin October 31, 2020 - 4:42 am

Thomas ndamuzi ni umukozi cyane twarakoranye.nakomereze aho

Reply
Umubyeyi Delphine October 31, 2020 - 4:45 am

Twizere ko abo bakozi be bafite ubwishingizi bukomeye kuko gukora mu birombe biba bifite ingaruka nyinshi cyane cyane impanuka za hato na hato dukunda kumva.

Reply
Gakire moise October 31, 2020 - 4:46 am

Uyu mugabo niba ibyo avuga ariko abyubahiriza,ni uwo gushimwa

Reply
Antoine Uwizeye October 31, 2020 - 4:49 am

Ko mutamubajije se isoko rye niba ari hano mu Rwanda cg niba ari mu mahanga??
Muzaduhe contact ze mu nkuru zanyu z’ubutaha.

Reply

Leave a Reply to Gakire moise Cancel Reply